Ikipe ya Manchester City yanze guha ‘lift ‘mu ndege yayo abakinnyi babiri ba Manchester United mu gihe bazaba bagiye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailymail ikipe ya Manchester United yasabye Manchester City ko abakinnyi bayo babiri aribo Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo yazabaha ‘lift’ mu ndege yayo mu gihe bazaba bagiye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or gusa Manchester City ibahakanira ibabwira ko bitakunda kuko indege yamaze kuzura nta myanya isigayemo.
Nubwo Manchester United yasabiye ‘lift’ abakinnyi bayo batoranyijwe mu bagomba guhabwa igihembo cya Ballon d’Or muri uyu mwaka ntabwo aruko iyi kipe itazirwa amashitani atukura ibuze indege yayo ahubwo ni mu buryo bwo kudasesagura umutungo wayo ivuga ko abakinnyi babiri bonyine ataribo bakwiye guhagurutsa indege kandi isaba byinshi.
Ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize umwe mu bayobozi ba Manchester United, Sir Jim Ratcliffe avuze ko ikipe igiye kugabanya amafaranga atari ngombwa itakaza mu bintu bitari ingenzi cyane byaje no gutuma uwari amasaderi wayo Sir Alex Furganson akurwa kuri izi nshingano kugira ngo adakomeza guhembwa.
Mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or ya 2024 biteganyijwe kubera i Pari mu Bufaransa mw’ijoro ryo ku wa mbere wa Tariki 28 Ukwakira byitezwe ko hazagaragaramo abakinnyi batoranyijwe bakina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Nkaho Manchester City izoherezayo abakinnyi 8 bose hamwe barimo 5 BK mu cyiciro cy’abagabo aribo Ruben Dias,Rodri,Phil Foden, Erling Haaland na Savinho mu batarengeje imyaka 21.Naho mu bari n’abategarugori ikana izohereza abakinnyi 3.
Manchester United nayo mu cyiciro cya batarengeje imyaka 21 izoherezayo abakinnyi 2 aribo Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo. Ni mu gihe Arsenal yo izoherezayo abakinnyi 5 bose hamwe barimo 4 mu cyiciro cy’abagabo aribo Bukayo Saka, William Saliba, Martin Odegard na Declan Rice ndetse n’undi umwe mu cyiciro cy’abagore.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude