Abanya-Senegal bafashije Rayon Sport kubona amanota atatu imbere ya Bugesera FC

Abanya-Senegal bafashije  Rayon Sport kubona amanota atatu imbere ya Bugesera FC

Abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Senegal bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 19 Ukwakira 2024 Saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium I Nyamirambo nibwo umusifuzi Nizeyima Isiac yatangije umukino Rayon Sport yari yakiriyemo Bugesera FC yo mu karere ka Bugesera. Ni umukino watangiye ubona ko Rayon Sport nk’ikipe nkuru ishaka igitego hakiri kare.

Ku munota wa 5 Aziz Bassane yazamukanye umupira asiga bamyugariro ba Bugesera ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Arthur.

Rayon sport yakomeje isatira izamu rya Bugesera FC ishaka gutsinda igitego hakiri kare ariko bamyugariro ba Bugesera Fc bakomeza kwiirwanaho.

Ku munota wa 19 w’umukino ibintu byaje guhindura isura ubwo Rayon Sport yabonaga koroneri yatewe na Kapiteni Muhire Kevin maze Umunya-Senegali, Yusu Diagne atsinda igitego cya mbere akoresheje umutwe.

Umukino wakomeje ubona ko Bugesera FC nayo yakangutse ishaka kwishyura igitego yatsinzwe gusa abakinnyi bayo basatiraga barimo Yannick Bizimana na Nyarugabo Moise ntibabashe kubyaza amahirwe umusaruro amahirwe babonaga. Ninako iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Bugesera itsinzwe igitego kimwe na Rayon Sport.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport ikora impinduka yinjizamo Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo basimbura Iraguha Hadji na Rukundo Abdalahman.

Izi mpinduka umutoza Robertinho yakoze zatumye Rayon Sport ikomeza gusatira izamu rya Bugesera FC.

Ku munota wa 64 rutahizamu Bizimana Yannick wa Bugesera FcCyabonye amahirwe yo kwishyura igitego ariko ku bw’amahirwe macye umupira ntiyabasha kuwushyira mu izamu .

Ku munota wa 66 ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rwa Bugesera FC ubwo undi Munya-Senegali Fall Ngagne ukina asatira muri Rayon Sport yayiboneraga igitego cya kabiri ku mupira mwiza yarahawe na Kapiteni Muhire Kevin.

Nyuma yaho Bugesera FC yagerageje gusatira ishaka kwishyuramo igitego kimwe byibuze ariko ubwugarizi bwa Rayon Sport bwari buyobowe n’Abanya-Senegali babiri Omar Gning na Yusu Diagne bakomeza guhagarara neza.

Byaje no gutuma umukino urangira Bugesera FC itinjije igitego mu uzamu rya Khadime Ndiaye dore ko umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Rayon Sport bwa Bugesera FC.

Ibi byatumye Rayon Sport irara ku mwanya wa 2 n’amanota 11 naho Bugesera Fc ihta ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 3.

Mu yindi mikino yabaye,Muhazi United yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 Etincelles itsindwa n’Amagaju ibitego 3-2 nahoMusanze FC igwa miswi na Mukura victory sport 1-1.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *