Mu karere ka Kicukiro ,Umurengewa Kigarama hamamenyekanye inkuru ya Bariyanga Jean ukekwaho kwica umwana w’imyaka umunani amuziza ko yariye inyama yaratetse.
Umubyeyi wa Bariyanga jean ukwekwaho kwica umwana we akaba sekuru wa nyakwigendera ashimangira ibyayamakuru we n’abaturanyi, bavuga ko yari yaguze inyama akazimuha ngo aze
kuzimutekera nyuma akaza kuryaho mbere yuko zishya, se atashye asanga inyama zariweho ahita amukubita umuhini.
Uyu mubyeyi yagize ati”akimara gupfa njyewe ubwanjye ise yaje kumbwira ngo ngwino urebe uko umwana wanjye abaye,nari ndyamye ndabyuka ngiye nsanga umwana ntari guhumeka ”
Abaturage barasaba ko Bariyanga yakurikiranwa mu gihe yahamwa n’icyaha hagakurikizwa itegeko.
CIP Welariss Gahonzire, umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yemeje iby’ururupfua nashimangira ko uyu ukekwaho kwica umwana we yahise atabwa muriyombi ndetse yihanganisha umuryango wa nyakwigendera anaheraho asaba abaturage kujya birinda urugomo nkuru kuko akenshi ruvamo imfu kandi bikarangira bakurikuranwe n’ubutabera.
Umurambo wa Gisubizo Patrick wahise ujyanwa m’uburuhukiro bw’ibitaro bya Kakiru kugirango
hakomeze hakorwe iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera mu gihe uyu Bariyanga Jean bikekwako yishe umwana we akaba afungiye kuri sitasiyo ya Police iherereye Igikondo.
UMWANDITSI:Maniraguha Japhet