Rurangiranwa muri ruhago y’isi Lionel Messi yatangarije abakunzi be igihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru.
Lionel Messi aganira na Marca yakomeje kubijyanye no gusezera kuri ruhago aho yavuze ko igihe cyose umubiri we ucyimwemerera gukora ibyo yifuza mu kibuga nawe akabona ko yakoze kandi ibyo yakoze bishimishije ngo ntakabuza azakomeza aconge ruhago.
Gusa yavuze ko mu gihe azicara akabona ko umubiri n’imbaraga ze bitamwemerera gukora ibyo ashaka mu kibuga bijyanye no gutanga umusaruro naho ntakabuza azasezera kuri ruhago.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu atarafata icyemezo cy’igihe runaka azasezerera kuri ruhago ngo wenda avuge ngo azasezera nyuma y’igikombe cy’isi cyangwa ngo nyuma y’irushanwa runaka nkuko benshi bakunze kubigenza kuri we ngo ntago birabaho.
Lionel Messi yavuze ko kandi abona ko ikipe ya Inter Miami akinira ubu ariyo kipe yanyuma akiniye. Uyu mukinnyi w’imyaka 37 ntabwo yaciye mu makipe menshi dore ko kugeza ubu amaze gukinira amakipe atatu ariyo FC Barcelona,Paris Saint-Germain na Inter Miami.
Yageze mu irerero rya FC Barcelona ,La Masia mu mwaka 2000 maze muri 2004 azamurwa mu jkipe nkuru ayikinira imyaka 17 . Muri 2021 yerekeje muri Paris Saint Germain ayikinira imyaka 2 maze muri 2023 yerekeza muri Inter Miami yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Messi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru amaze gukina imikino 1077 akaba yaratsinzemo ibitego 846 ndetse anatanga imipira 377 yabivuyemo kuri bagenzi be.
Muri rusange amaze gutwara ibikombe 46 byose hamwe harimo ibya shapiyona ya Espanye 10 n’ibya UEFA Champions League 4 yatwaranye na FC Barcelona .
Hazamo ibikombe 2 bya shapiyona y’u Bufaransa yatwaranye na Paris saint Germain harimo, ibikombe 2 bya Copa Amerika n’igikombe kimwe cy’Isi yatwaye ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ndetse n’bikombe 2 amaze gutwarana na Inter Miami utibagiwe na Ballon d’or 8 amaze kwegukana nk’ibihembo ku giti cye.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude