Umutoza mushya w’u Bwongereza yatangaje intego ze

Umutoza mushya w’u Bwongereza yatangaje intego ze

Thomas Tuchel wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yatangaje intego ze zirimo no kwegukana igikombe cy’isi cya 2026 inyenyeri zikaba ebyiri.

Nyuma y’amakuru yaraye avuzwe ko umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage,Thomas Tuchel ariwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza asimbuye Gareth Southgate wasezeye kuri izo nshingano, kuri uyu Wa Gatatu nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryatangaje ko ryagiranye amasezerano n’uyu mutoza yo gutoza u Bwongereza kuzageza mu mpeshyi ya 2026 mu gihe yaba ari gutsinda akanongezwa gutoza igikombe cy’isi dore ko amasezerano ye azarangira mbere yuko gitangira.

Thomas Tuchel nyuma yo kwerekanwa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze agaruka ku ntego ze muri iyi kipe aho yagize ati” Ndashaka gushyira inyenyeri ya kabiri kuri uyu mwambaro, Tuzakora cyane kugira ngo intego zikomeye dufite mu mupira w’amaguru tubashe kuzigeraho mu gikombe cy’isi cya 2026.”

Yakomeje agira ati” Ndi hano mu gihe kingana n’umwaka n’amezi atandatu niteguye guhangana cyane Kandi ndi kumwe n’iri tsinda ikindi Kandi ndi umwe mu bagize iri shyirahamwe ridasanzwe.”

Uyu mutoza Kandi yamaze impungenge abafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bibwira ko ikipe yabo igomba gutozwa n’umwenegihugu gusa avuga ko afite ishyaka Kandi akunda gukorera akazi ku butaka bw’igihugu cy’u Bwongereza.

Yavuze ko kandi nubwo afite pasiporo y’u Budage ariko akunda kuba mu Bwongereza ndetse ko atewe ishema no kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kandi ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana bayo binyuze mu kwegukana igikombe cy’isi cya 2026 aho cyaba ari icya kabiri mu mateka yayo nyuma y’icyo baheruka mu mwaka 1966.

Thomas Tuchel w’imyaka 51 nibwo bwa mbere agiye gutoza ekipe y’igihugu. Nyuma y’imyaka 15 Tuchel abaye umutoza wa gatatu utari umwongereza ugiye gutoza ekipe y’igihugu y’u Bwongereza nyuma y’umunya-Suede Sven Goran Eriksson ndetse n’umutaliyani Fabio Capello.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *