Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yo mu karere ka Gisagara yamurikiye abakunzi bayo abakinnyi, abatoza n’umufatanyabikorwa izakoresha muri shampiyona ya Volleyball ya 2024-2025.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024 mu karere ka Gisagara mu nzu y’imikino y’intoki yaka karere habereye igikorwa cyo kumurikira abakunzi ba Gisagara Volleyball Club abakinnyi n’abatoza izifashisha muri shapiyona ya volleyball.
Mbere y’icyo gikorwa habanje kuba umuganda udasanzwe w’urubyiruko rw’ako karere aho rwateye ibiti mu Murenge wa Kibilizi . Ni igikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Nyuma y’icyo gikorwa cy’umuganda hakurikiyeho igikorwa cyo kumurikira abakunzi ba Gisagara Volleyball Club abakinnyi n’abatoza izifashisha muri shampiyona ya 2024/25
Gisagara Volleyball Club yerekanye abakinnyi 15 barimo babiri yazamuye bavuye mu irerero ryayo aribo ni Mucyo Luxin na Steven . Yerekanye kandi Uwitwa Cedric yakuye muri APR Volleyball na Malinga wavuye hanze y’u Rwanda.
Herekanwe kandi umukinnyi uzaba uyoboye abandi mu kibuga ariwe Niyonkuru Guluari ndetse n’abandi bakinnyi 10 bahasanzwe barimo Thierry Mugabo umazemo imyaka 8 dore ko yatangiranye nayo muri 2016, Umunya-Nigeria Djibrille ndetse n’aband.
Abakunzi ba Gisagara Volleyball Club ndetse n’abandi bari bitabiriye icyo gikorwa beretswe umutoza mukuru ukomoka muri Uganda Yakani Guuma Lores ndetse n’umwungirije Joel. Beretswe kandi umufatanyabikorwa w’ikipe
Nyuma y’icyo gikorwa hakurikiyeho umukino wa gishuti wahuje Gisagara Volleyball Club na Police volleyball club ukaba wakinwe amaseti abiri gusa. Warangiye amakipe yombi anganya iseti imwe kuri imwe.
Gisagara Volleyball Club yatwaye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22 ya Police volleyball club naho ikipe ya Police Volleyball Club yo itwara iseti ya kabiri ku munota 36 kuri 34 ya Gisagara Volleyball Club.
Nyuma y’umukino hakurikiyeho igice cy’imyidagaduro aho abahanzi bakizamuka bo muri ako karere aribo babanje ku rubyiniriro barimo uwitwa N.P na the Map.
Bakurikiwe n’itsinda ry’umubyinnyi Titi Brown ribyina imbyino zigezweho. Nyuma ku rubyiniriro hakurikiyeho abahanzi nyarwanda basanzwe bamenyerewe barimo Ariel Wayz, Bulldog na Riderman.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude