Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinnée-Conakry, Morissanda Kouyaté, kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024.
Ibiro by’Umukuru w”Igihugu byanditse kuri X ko Banaganiriye ku nzego z’imikoranire zihuriweho zimaze gushinga imizi zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga na serivisi ndetse n’izindi.
Umubano w’u Rwanda na Guinnée umaze gushinga imizi aho Abayobozi b’Ibihugu byombi bakomeje kugenderanira.
Muri Mata 2023, Perezida Kagame yagendereye Conakry aganira na Perezida Mamadi Doumbouya, ndetse no mu muri Gicurasi 2024 yongera kuhagirira uruzinduko.
Ni uruzinduko rwaneje Perezida Doumbouya kuko yanditse kuri X ati ” Natewe ishema no kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Uru ruzinduko rwakurikiye urwa mbere, ni igihamya y’umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti uri hagati y’ibihugu byacu kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.”
Perezida Gen Doumbouya nawe mu 2024 yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri harimo uruzinduko yagiriye i Kigali tariki 25 Mutarama 2024, ari kumwe na Madamu we Laurianne Doumbouya, rugasozwa tariki 27 Mutarama.
Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’initsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iri ku Kacyiru.
Yagarutse kandi muri Kanama, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga gukomeza kuyobora u Rwanda.
Icyo gihe Gen Doumboya yari mu byanyacyubahro bari muri Stade Amahoro.Kugeza ubu ibihugu byombi bifite ba Ambasaderi babihagariye muri buri kimwe.