Rusizi: Umugabo yagwiriwe n’icyobo yacukuraga yitaba Imana

Rusizi: Umugabo yagwiriwe n’icyobo yacukuraga yitaba Imana

Dusabimana Eric wo mu Kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi, yagwiriwe n’icyobo cya metero 14 yacukuraga ahita yitaba Imana.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, nibwo hamenyanye inkuru Ko uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano w’ijoro akabifatanya ni gushakisha akazi kumanywa, yagwiriwe n’icyo yacukuraga bikarangira ahisize ubuzima.

Bamwe mubo bafatanyaga gucukura iki cyobo bemezako uyu Dusabimana Eric yagwiriwe n’itaka ubwo bari bageze muri metero ya 14 bacukura, bagerageza gutabaza ngo barebe Ko barokora ubuzima bwe ariko bikaba iby’ubusa.

Mpabwanayo Jean Damascene umuyobozi w’akagari ka Kamashangi nawe Uhamya Ko azi iby’urupfu yagize ati: “ku isaha ya saa tatu nibwo twakiriye iyi amakuru ko ku inzu y’uwitwa Pascal Bivakumana hari umukozi wagwiriwe n’umwobo yacukuraga uzajyamo amazi”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ahantu bakucuraga hari ubutaka bworoshye bityo bikaba byabaye intandaro y’inkangu icyakora nyiriyi nyubako yemeza ko iyi nyubako ifite ubwishingizi, yizeza ubuyobozi ko barayikoresha mukwaka ubufasha buhabwa umuryango wa nyakwigendera.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *