Ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byasubitswe

Ibirori byo Kwita Izina  abana b’Ingagi byasubitswe

Ibirori bikomeye biba buri mwaka byo Kwita Izina abana b’ingagi byari bitegerejwe cyane mu Karere ka Musanze mu minsi micye iri imbere byamaze gusubikwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RBD, rwashyize hanze itangazo rivuga ko ibirori byo “Kwita Izina” byasubitswe. RDB yatangaje ko amatariki mashya ibi birori bizaberaho azatangazwa.

Ibirori byo Kwita Izina byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, i Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba ari ku nshuro ya 20 bigiye kuba. Icyakora ntihatangajwe impamvu ibi birori byasubitswe.

Abana 22 b’ingagi nibo bazitwa amazina.

Itangazo rya RDB

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *