Robert Lewandowski yashimagije Cristiano Ronaldo mbere yuko bahurira mu kibuga

Robert Lewandowski yashimagije Cristiano Ronaldo mbere yuko bahurira mu kibuga

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Poland na Fc Barcelona ,Robert Lewandowski yatangaje amagambo ashimagiza Cristiano Ronaldo mbere y’umukino bafitanye n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Uyu rutahizamu yatangaje amagambo ashimagiza umunyaportugal Cristiano Ronaldo mbere yuko amakipe yabo y’ibihugu acakirana kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 12 Ukwakira 2024 mu mikino ya UEFA Nations League dore ko ibi bihugu byombi biri mu itsinda rimwe.

Mu magambo ya Robert Lewandowski amushimagiza yagize ati ” Nzi neza byose amaze kugeraho mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, n’uburyo ashyirwa mu mateka y’umupira w’amaguru bijyanye n’ibigwi bye bizasigara mu mateka y’umupira w’amaguru.”

Yakomeje agira ati” Cristiano ku myaka 39 ishyira 40 akomeje gukora ibidasanzwe, aracyashaka byinshi ari nako akomeje gukora cyane kugira ngo agere kuri byishi, urugendo rwe rufasha abakinnyi benshi ndetse n’abacyiri bato bashaka kuzatera ikirenge mucye. Ndi mu bakinnyi barenga iguhumbi bamufatiraho urugero.”

Aya magambo Robert Lewandowski yavuze ashimagiza Cristiano Ronaldo, ibinyamakuru byayavuzeho byibaza niba ari ishyari amufitiye cyangwa niba ari icyubahiro gusa umunyamakuru Fabrizio Romano yavuze ko ari icyubahiro amuha aho kuba ishyari.

Ikipe y’igihugu ya Portugal na Poland bahuriye mu itsinda A aho barikumwe na Croatia ndetse na Scotland. Muri iri tsinda ikipe y’igihugu ya Portugal niyo iriyoboye n’amanota 6 mugihe Poland yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3.

Roberto Lewandowski yashimagije Cristiano

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *