Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende yugarije ubuzima rusange muri Afurika.
Umuyobozi wa Africa CDC, Jean Kaseya, mu kigano yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye miliyoni 10 z’inkingo zo guhangana n’iki cyorezo, ari ko kugeza ubu hari izigera ku bihumbi 200 gusa.
Yagize ati” Ndatangaza n’umutima uremereye ariko niyemeje kudacogora ku baturage bacu, ku b’Abanyafurika, turatangaza ko indwara ya mpox ari ikibazo cy’ubuzima rusange bw’umutekano w’umugabane.”
Yongeraho ati Ati “Mpox ubu yarenze imipaka, yibasira ibihumbi n’ibihumbi ku mugabane wacu, imiryango yarasenyutse kandi ububabare n’imibabaro byagize ingaruka ku mpande zose z’umugabane wacu”.
Indwara y’ubushita bw’inkende yitiriwe virusi iyitera ariyo (Mpox), ni indwara imaze kuyogoza isi kuva mu mwaka wa 2022, yandura binyuze mu matembuzi ndetse no gukora ku muntu uyirwaye.
Africa CDC ivuga ko kuva mu 2022, kugeza tariki 4 Kanama 2023, abantu 38,465 bari bamaze kuyandura, mu gihe abandi 1,456 yabahitanye.
Uwanduye iyi ndwara agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 19 nyuma yo kuyandura, muri ibyo bimenyetso harimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushyuhe bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, kugira umuriro mwinshi urengeje dogere 38.5 ndetse no kubyimba mu nsina z’amatwi.
Ibindi bimenyetso kandi biranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo kubabara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi no kubara umutwe bikabije.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, giherutse gutangaza ko abanyarwanda badakwiriye gukuka umutima kubera indwara y’Ubushita bw’inkende (mpox), kuko amavuriro yo mu gihugu afite ibikinewe byose ngo uwagaragaweho n’iyo ndwara avurwe kandi akire neza.
Thank youu!