Nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Roben Ngabo aganira na B&B Kigali FM yateretse umukono ku masezerano kuri uyu Wa Gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’imyaka 2 kuri Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Muhire Kevin asinyiye Rayon Sports nyuma yuko hari hashize ukwezi kurenga abafana bayo basabwe kumwigurira mu gikorwa kiswe “UBURURU BWACU AGACIRO KACU”.
Uyu mukinnyi ushobora gukina asatira anyuze mu kibuga hagati hagati cyangwa anyuze ku ruhande rw’iburyo yazamukiye mu Isonga FA yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports amaze gukinira inshuro eshatu zitandukanye.
Yakinnye mu Misiri mu Ikipe ya Misr lel-Makkasa na Saham Club yo muri Oman, mu gihe ubwo aheruka hanze y’u Rwanda yari muri Al Yarmouk ikina mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.
Muhire Kevin yayongereye ku bakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha barimo Prinsse Junior Elenga Kanga,Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient na Niyonzima Haruna.