Aya Mategeko akaba yavugiwe ku nteko y’abadepite kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Ugushyingo 2024, akazahurizwa hamwe amategeko asanzwe agenga umwuga w’ubuvuzi.
Bimwe mu biteganywa mu mushinga mushya w’itegeko harimo gushyiraho imirongo ngenderwaho kuri serivisi zo kororoka no gutwitira undi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.
Harimo kandi kunoza imikorere ya serivisi z’ubuvuzi, kuvugurura imyaka yo kwiyemerera kubona serivisi z’ubuvuzi (guhera ku myaka 15) hagamijwe kugabanya ingaruka ziterwa no kutabona izo serivisi ku bangavu.
Kugira ngo hemezwe uyu mushinga w’iri tegeko byasabye ko hatorwa, aho ku bwiganze bw’amajwi bw’abangana na 96.9% bemeje ko uyu mushinga ukomeza.
UMWANDITSI: NKUSI Germain
