Israel Mbonyi yashimishijwe n’ibihe by’akataraboneka yagiriye mu bitaramo yakoreye muri Tanzania

Israel Mbonyi yashimishijwe n’ibihe by’akataraboneka yagiriye mu bitaramo yakoreye muri Tanzania
Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ku rubyiniro!

Israel Mbonyi yatangaje ko yashimishijwe cyane n’ibihe by’akataraboneka yagiriye mu bitaramo bibiri yakoreye mu gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Tanzania.

Israel Mbonyi wamamaye cyane mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane n’abatari bake haba mu Rwanda no hanze yarwo, yataramiye abakunzi be bo muri Tanzania tariki 2 Ugushyingo 2024 ahitwa “Mlimani City” na tariki 3 Ugushyingo 2024 muri ” Leaders Club” imbere y’abagera ku bihumbi icumi(10,000).

Uyu yabafashije kwizihirwa binyuze mu ndirimbo ze zihimbaza Imana zakunzwe cyane cyane izo mu rurimi rw’Igiswayire (Kiswahili) nka “Nina Siri na Nitaamini”.

Israel Mbonyi akiva muri ibi bitaramo yavuze ko hari indirimbo yavuyeyo akoranye n’Hmunya-Tanzania, akaba ayiteguje abakunzi be n’ab’indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange.

Uyu kandi yavuze ko agiye kujya akora indirimbo zo mu rurimi rw’Icyongereza (English) bigendeye kuba yarakoze n’izo mu rurimi rw’Igiswayire zigakunda, ahamya ko anizeye ko n’izo mu rurimi rw’Icyongereza zizakundwa.

Ibi bitaramo Mbonyi yakoreye muri Tanzania, byaje bikurikiye n’ibyo yakoreye mu bihugu bya Kenya na Uganda. Nyuma y’uko ageze mu Rwanda akaba agiye kwitegura igitaramo afite kizabera muri BK Arena tariki 25 Ukuboza 2024.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

Mbonyi yishimishijwe n’ubwitabire bwo hejuru mu bitaramo yakoreye muri Tanzania

Mbonyi umaze kubaka izina rinini mu muziki wo mu Karere mu kuramya no guhimbaza Imana, ku rubyiniro!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *