King James yagereranyije umuziki nyarwanda w’ubu n’uw’imyaka ishize, aha abandi bahanzi umukoro

King James yagereranyije umuziki nyarwanda w’ubu n’uw’imyaka ishize, aha abandi bahanzi umukoro
King James avuga ko mbere abanyamuziki bikoreraga byose; ibitandukanye n'ubu

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James wamamaye ku izina rya King James uherutse gushyira indirimbo nshya hanze “Ride or die” yatangaje byinshi ku uko abona umuziki nyarwanda n’iterambere ryawo muri rusange.

King James umaze imyaka isaga 12 muri uyu muziki, yahamije ko ukomeje gutera imbere ngo akenshi usanga abahanzi bafite abantu benshi bakorana kandi usanga buri wese afite icyo ashoboye gukora neza.

Ibi bikubuye mu byo uyu muhanzi yatangarije mu kiganiro “Versus” cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, aho yatangiye agaragaza ko mu ntangiriro byaga bigoranye kubera umubare muto w’ababisobanukiwe b’ibikoresho bitari biteye imbere.

Yagize ati ”Mbere ibintu byose twarabyikoreraga ariko ubu usanga nka Fayzo afite itsinda rinini rimufasha buri kimwe cyose”.

King James yakomeje avuga ko abategura ibitaramo n’abashoramari muri rusange bakwiye kumenya agaciro k’ibihangano abahanzi bakora kuko bibahenda kandi bivuna kubikora no kubishyira hanze.

Ati “Bariya bantu bajya gusaba amafaranga, bakwiye kumenya agaciro k’umuziki dukora bakarekura amafaranga”.

Uyu waboneye izuba i Nyamirambo h’i Nyarugenge mu w’1990 kandi yasabye abahanzi gushaka ibikorwa bakora hirya y’ubuhanzi bifasha mu buzima bwa buri munsi ko nabyo bifasha cyane mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ukavuga uti njyewe ndashaka aya mafaranga, ari na cyo navugaga cyo kuba abahanzi bakora ibituma bagira ubushobozi bwo kubaho n’igihe batahawe ako kazi kajyanye na muzika”.

King James ni umwe mu bahanzi ba mbere batangije umuziki ugezweho mu Rwanda by’umwihariko mu njyana za R&B na Afrobeat. Uyu kandi yegukanye icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star akomeza kwigarurira imitima y’abakunda umuziki cyane cyane uwerekeye iby’inkundo.

Uyu kandi asanzwe ari umushoramari iruhande rwo gukora umuziki; ibituma abarirwa mu bahanzi nyarwanda batunze agatubutse.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

King James avuga ko mbere abanyamuziki bikoreraga byose; ibitandukanye n’ubu

King James abona abanyamuziki bajya banashaka ibindi byo gukora iruhande rwawo

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *