Chris Eazy arabarizwa muri Uganda

Chris Eazy arabarizwa muri Uganda
Chris Eazy uri kubarizwa muri Uganda

Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian wamamaye ku izina rya Chris Eazy mu ruhando rw’umuziki nyarwanda yageze i Kampala muri Uganda aho agiye kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo “Iwacu Heza Concert”.

Ni Chris Eazy uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zikomeje gushimisha benshi mumpande z’Isi zitandukanye harimo “Sekoma, Amashu, Edeni, Inama, Fasta n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024 ni bwo uyu muhanzi yari ageze mu murwa mukuru Kampala wa Uganda, yitabiriye ibitaramo bigera muri bine (4) bizatangira mu mpera z’iki cyumweru harimo igitaramo kiswe “Iwacu heza concert’.

Iki gitaramo ”Iwacu Heza Concert” kizaba ku munsi w’Ejo ku wa 02 Ugushyingo 2024, aho kizaba kiri kuba ku nshuro ya munani (8), i Lugogo rwagati mu mujyi wa Kampala.

Uretse Chis Eazy, abazitabira iki gitaramo bazasusurutwa na Ruyonga, DJ Bankrobber, Sir Kisoro, Elijah Kitaka, Posha Ug, Dj Wil, Dj Emmat na Ingyenzi Troupe.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

Chris Eazy yitabiriye Iwacu Heza ‘Concert’

Chris Eazy uri kubarizwa muri Uganda

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *