Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze iya Djibouti ibitego 3-0 ihita inayisezerera mu mikino y’ijonjora rya mbere yo gushaka itike yo gukina imikino CHAN 2024 ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izaba umwaka utaha ikabera mu bihugu bitatu Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mugoroba wo kuri uyu Wa Kane taliki ya 31 Ukwakira 2024 muri Stade Amahoro i Remera nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari yakiriye iya Djibouti mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN 2024 izaba mu mwaka utaha . Ni nyuma yuko umukino ubanza wari wabaye mu minsi ine ishize nawo wari wabereye kuri stade Amahoro wari warangiye Amavubi atsinzwe na Djibouti igitego kimwe k’ubusa.
Umukino watangiye Amavubi asatira izamu rya Djibouti ubona ko ashaka gutsinda igitego hakiri kare binajyanye nuko yari yartsinzwe umukino ubanza.
Uko gusatira byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 10 Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi ku mupira waruvuye mu kibuga hagati.
Nyuma yaho gato ku munota wa 13 Amavubi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Mugisha Jilbert na Mbonyumwami Taiba ntibahuza neza umupira barawutakaza.
Amavubi yakomeje gusatira ashakisha gutsinda igitego cya kabiri byaje no kuyihira ku munota wa 25 ubwo Dushimimana Olivier yacenze bamyugariro ba Djibouti ahita atera ishoti mu izamu umupira uragenda unyeganyeza inshundura.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira Mbonyumwami Taiba yabonye amahirwe yo gutsindira igitego cya gatatu nyuma yuko myugariro wa Djibouti yatakaje umupira ariko ntiyayabyaza amahirwe umusaruro byaje no gutuma igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri by’Amavubi ku busa bwa Djibouti.
Igice cya kabiri cyatangiye abari bitabiriye uyu mukino bakomera amashyi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame warumaze gusesekara kuri stade amahoro.
N’ubundi amavubi yakomeje a gusatira izamu rya Djibouti ashaka igitego cy’umutekano ariko rutahizamu Mbonyumwami Taiba akananirwa gushyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 71 umutoza w’Amavubi,Frank Trosten Spitler yakoze impinduka akuramo Mbonyumwami Taiba na Dushimimana Olivier ashyiramo Twizerimana Onesme na Tuyisenge Arsene.
Izo mpinduka zatumye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ikomeza gusatira ashaka igitego cya gatatu ariko bamyugariro ba Djibouti bakomeza kwiirwanaho.
Ku munota wa 79 Mugisha Gilbert yatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kurarira igitego kirangwa.
Amavubi yakomeje gusatira biza no gutanga umusaruro ku munota wa 89 ubwo Kapiteni Muhire Kevin yazamukanaga umupira maze awutanga neza kuri Mugisha Gilbert nawe awuhindura kwa Tuyisenge Arsene nawe ntiyazuyaza atereka umupira mu nshundura igitego cya gatatu kiba kirabonetse. Byaje no kurangira gutyo amavubi atsinze Djibouti ibitego 3-0.
Iyi tsinzi yahise ituma ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi isezerera iya Djibouti mu ijonjora rya mbere mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN 2024 ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izabera muri Uganda, Kenya na Tanzania muri 2025.
Amavubi ategereje ikipe bizahura mu ijonjora rya kabiri hagati y’ikipe y’igihugu ya Kenya na Sudan y’Epfo.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude