Manchester United yabonye umusimbura wa Erik Ten Hag

Manchester United yabonye umusimbura wa Erik Ten Hag

Ikipe ya Manchester United yabonye umutoza mushya nyuma y’igihe gito itandukanye na Erik Ten Hag nk’umutoza wayo.

Umunya-Portugal Ruben Amorim watozaga ikipe ya Sporting club y’iwabo niwe ugomba gusimbura Erik Ten Hag. Ikipe ya Sporting club ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Portugal yamaze kwemeranya na Manchester United kwishyura amafaranga angana na miliyoni 10 € kuko uyu mutoza yari agifitanye amasezerano nayo.

Byitezwe ko amakipe yombi ari burangizanye muri icyi cyumweru ubundi Ruben Amorim agahita yerekeza mu Bwongereza ku buryo umukino wa shampiyona Manchester United ifitanye na Chelsea kuri icyi cyumweru azawutoza.

Uyu mutoza afite aho ahuruye na Manchester United n kubera ko muri 2018 yari ayirimo ari guhabwa amahugurwa y’ubutoza n’uwari umutoza wayo icyo gihe, Jose Mourinho.

Ruben Amorim w’imyaka 39 yageze muri Sporting club yo muri Porotigale muri 2020. Mu gihe cy’imyaka ine amaranye nayo amaze kuyitoza imikino 243 ,yatsinze imikino 173 ,atsindwa imikino 36 ubundi anganya imikino 34. Amaze gutwarana nayo ibikombe 5 birimo ibikombe 2 bya shampiyona ya Portugal.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *