Amakuru dukesha umunyamakuru w’Umutaliyani, Fabrizio Romano avuga ko umunya-Brazil ukinira Real Madrid Vinicius Junior atari bwitabire ibirori byo gutanga igihembo cya Ballon d’Or nyuma yo kumenya ko atari we uri bwegukane icyo gihembo.
Ntabwo ari Vinicius Junior wenyine utari bwerekeze muri ibi birori ahubwo ni Real Madrid muri rusange. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida wayo Florentino Perez nyuma yo kutishimira ko umukinnyi we atari we uribwegukane Ballon d’Or,bivuze ko nta mukinnyi cyangwa umutoza wayo uri bwerekeze mu birori byo gutanga iki gihembo.
Ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize ikinyamakuru cyo muri Espanye, Marca cyo cyari cyatangaje ko Vinicius ariwe uzegukana igihembo cya Ballon d’or.
Iyi nkuru y’akababaro yageze kuri Real Madrid mbere yuko muri iri joro ryo kuri uyu wa mbere aribwo ibirori nyirizina byo gutanga igihembo cya Ballon d’or biri bukorerwe i Paris mu Bufaransa.Iki gihembo biteganyijwe ko kiri bwegukanwe n’umunya-Espanye Rodrigo.
Rodrigo Hernandez Cascante w’imyaka 28 uvugwa ko ari we uri bwegukanwe igihembo cya Ballon d’Or y’uyuu mwaka,mu mwaka ushize w’imikino yakinnye imikino 48 atsindamo ibitego 10 anatanga imipira 11 yabivuyemo kuri bagenzi be. Yafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anatwarana igikombe cy’u Burayi n’ikipe ye y’igihugu ya Esipanye.
Vinicius Junior wari witezwe ko ari we uri bwegukanwe igihembo cya Ballon d’or mu mwaka ushize w’imikino yakinnye imikino 39,atsindamo ibitego 23 anatanga imipira 9 yabivuyemo kuri bagenzi be. Yanatwaranye na Real Madrid igikombe cya shampiyona n’icya UEFA Champions League.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude