Uwahoze ari Perezida Peru yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Uwahoze ari Perezida Peru yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rwa Peru rwakatiye Alejandro Toledo wahoze ari Perezida w’icyo gihugu imyaka 20 n’amezi 6 muri gereza, kubera kurya ruswa ndetse n’ibyaha byo gukoresha amafaranga y’igihugu mu nyungu ze bwite.

Mu iburanisha Umushinjacyaha mukuru yavuze ko uyu Alejandro Toledo yahawe na Kompanyi y’Abashinwa miliyoni 35 z’Amadorari y’Amerika, maze nawe akabaha isoko ryo kubaka umuhanda mu majyepfo y’igihugu.

Uyu Alejandro Toledo w’imyaka 78 yayoboye gihugu cya Peru kuva muri 2001 kugeza 2006.

Akaba amaze imyaka itanu yimukiye muri Leta ya California aho yabaye ndetse akanahakorera imyaka myinshi. akaba yaratangiye gukurikiranwa na Peru umwaka ushize.

Umucamanza Ines Rojas yavuze ko Abanya-Peru “bafataga Toledo nka Perezida wabo wakoraga inshingano zo gucunga umutungo rusange no kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Igitandukanye n’ibyo ni uko byatahuwe ko yikubiraga umutungo w’igihugu.”Toledo yahakanye ibyaha ashinjwa,

Ubwo hari muri 2019 undi wahoze ari perezida wa Peru, Alan Garcia, yimenye inda ubwo Polisi yageraga mu rugo iwe imushinja ibyaha byo kwijandika mu byaha byo kwakira ruswa yahawe na kompanyi ya Odebrecht ubu yamaze no guhindura izina ikitwa Novonor.

Nyuma ya alejandro Toledo hari n’abandi bahoze bayobora igihugu cya Peru aribo Pablo Kuczynski na Humala nabo bari gukorwaho iperereza ku kirego cya ruswa yatanzwe na kompanyi ya Odebrecht.

UMWANDITSI: Ishimwe Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *