Mu Ntara y’Amajyepfo, abahinzi barishimira ikizere ibigo bitanga inguzanyo, biri kubagirira nyuma y’igihe byari byaranze kubizera.
Umwe mu bahinzi b’imyumbati yagize ati “Kuba ibigo by’imari byaratwimaga inguzanyo byasubije ubuhinzi inyuma. ibi bigo byangaga kwihanganira igihe imyumbati yerera kuko bifata amezi 12 kugira ngo ubone umusaruro”.
Ubu abahinzi bakiriye miliyoni 36 zivuye kuri 34 ,mu icyumweru cya hariwe ubuhinzi bw’imyumbati(cassava week) abaturage bakaba barabonye umuterankunga aho abaturage bari basabye miliyari 1. 200, ubu bamaze kwakira miliyoni 600 hakishyurwa inyungu ingana na 8% mbere yari 18%, binyuze muri BDF na zamuka Cassava product.
Usibye imyumbati ibindi bihingwa birimo guterwa inkunga harimo umuceri, ibigori,imboga n’ikawa.
Ndabamenye Telesphore umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB (Rwanda Agriculture Board) yavuze ko imishinga ifashwa yiyongereye binyuze mu baterankunga, ibigo by’imari n’ibigo by’urubyiruko.
Umwanditsi: Tuyimitima Irené