Rutsiro: Abaturage baranenga abagabo n’abasore banze gukora imirimo ubundi bakitwikira ijoro babiba

Rutsiro: Abaturage baranenga abagabo n’abasore banze gukora imirimo ubundi bakitwikira ijoro babiba

Abaturage bo mu murenge wa Ruhango w’Akarere ka Rutsiro baranenga imyitwarire ya bamwe mu bagabo bahabwa akazi bakanga kugakora nyuma bakishora mu bikorwa by’ubujura.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bamaze kuzengerezwa n’aba basore ndetse n’abagabo kubera ubujura bukabije ndetse n’ubugizi bwa nabi.

Gusa iyo aba bajura bafashwe bagafungwaa ntibamara mo igihe kinini kuko bahita babafungura ari naho bahera bihanira abo bafashe nk’abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Bisangwabagabo Sylvester yavuze ko ikibazo cy’abaturage banga gukora maze bwakwirirwa bishora mu bikorwa by’ubujura bakivugutiye umuti.

Yagize ati” Abantu b’inzererezi b’inkorabusa abo, dushaka amakuru tukabanza tukabigisha mbere na mbere ariko iyo byanze tubajyana mu nzererezi”.

Abaturage bifuza ko inzego z’ubuyobozi zafatanya mu guhangana n’iki kibazo cy’ubujura kuko ari kimwe mu bibadingiza mu iterambere rirambye.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *