Abaturage baturiye imipaka ugabanye u Rwanda n’ibindi bihugu nibo bakunze kumvikana batungwa agatoki na bamwe muri bagenze babo bavuga ko bishora mu bucuruzi butemewe buzwi nk’ubuforoderi.
Binjira mu bihugu byabaturanyi ubundi bakambutsa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye ariko bitemewe ubundi bamara kubigeza mu gihugu rimwe na rimwe bagatangira guteza umutekano muke
Abaturage bemeza ko iyo bagiye mu bihugu byabaturanyi bazana urumogi,kanyanga ndetse n’ibindi bamara kubinywa bakarwana niho bahera bavuga ko bateza umutekano muke
Bakomeza bavuga ko abakora ubu bucuruzi butemewe baba bafite amafaranga menshi ari naho bahera bakora urugomo.
Iki kikaba ari ikibazo babona ko gikwiye guhagurukirwa n’inzego zibishinzwe.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ICP Rutikanga Boniface mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko k’ubufatanye n’imboni z’imipaka batazigera bajenjekera abakigaragara muri bikorwa kuko bamwe muri bo bamaze gufatwa.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet