Ngoma: Abaturage baratabariza umukecuru wasohowe mu nzu n’umukobwa we

Ngoma: Abaturage baratabariza umukecuru wasohowe mu nzu n’umukobwa we

Mu karere ka Ngoma, umurenge wa Gashinda haravugwa inkuru y’umukecuru wasohowe mu nzu n’umukobwa we akaba amusanga naho yimukiye akamubuza umutekano .

Aba baturage bavuga ko uyu mukobwa yakuze adashobotse aho ibi byose uyu mukobwa abiterwa n’ubusinzi bukabije ndetse nindi mico agira irimo ubujura.

Umunyamakuru yamugezeho mu masaha ya mu gitondo yamusanze ari kunywa inzoga yo mu bwoko bwa konyagi kuko yaramaze gusinda ababuza gufata amafoto n’amashusho

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashinda,bwana Ndayisaba Stiven yavuze ko bagiye gusubiza uyu mukecuru mu nzu ubundi uyu mukobwa nawe bakamushakira ahandi aba ndetse akaganirizwa.

Uyu mukecuru akaba ahangayitse cyane aho asaba leta kumuba hafi kuko ashobora kuzamuvutsa ubuzima kuko ahorana isindwe rikabije ndetse n’urugomo.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *