Abantu 73 biciwe mu gitero Israel yagabye mu Majyaruguru ya Gaza

Abantu  73 biciwe mu gitero Israel yagabye mu Majyaruguru ya Gaza

Ububozi bw’umutwe wa Hamas bwatangaje ko igitero Isiraheli yagabye kuwa 19 Ukwakira 2024 cyahitanye abantu bagera kuri 73, harimo abagore n’abana bo mu mugi wa Beit Lahia uri mu majyaruguru ya Gaza.

Abayobozi bavuze ko abagizweho ingaruka n’iki gitero ari benshi kuko bamwe bakomeretse naho abandi bakaba bacyubaraweho n’inzu zabaguyeho nyuma yo kubarasaho za bombe mu ijoro ryo kur uyu Wa Gatandatu.

Ni mugihe Isirael yo yavuze ko ikiri gusuzuma raporo y’abishwe, kandi ivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Hamas byari “amakabyankuru” kandi ko bidahura n’amakuru afitwe n’igisirikari ctabo.

Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make hasohotse raporo y’ikoreshwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi, ivuye ku ngabo za Israek ziherereye mu bitaro by’igihugu cya Indoneziya.

Umuyobozi w’urwego rureberera umutekano w’abaturage ba Gaza yavuze ko Ibiro bya Hamas bishinzwe gutangaza amakuru byarashwe,hakarasaa n’uduce dutuwe bigatuma abage ra kuri 73 babipfiramo.

Israel yatangiye kusubukura gahunda yo gutera amajyaruguru ya Gaza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama. ivuga ko itifuza ko Hammas yakongera kurema udutsiko muri ako gace.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa 5, ingabo za Isirael zazengurutse zirasa abatuye bo mu mugi wa Jabalia harimo n’inkanbi y’mpunzi, nabwo abagera kuri 33 bakaba barishwe.

UMWANDITSI: Ishimwe Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *