Nyagatare: Abaturage bafite imirima irimo Isoko y’amazi baravuga ko ibangiriza

Nyagatare: Abaturage bafite imirima irimo Isoko y’amazi  baravuga ko ibangiriza

Iyi soko y’amazi imaze gukwirakwira mu mirima y’abaturage aho abakoresha aya mazi bangiza imyaka y’abaturage ndetse n’amazi ubwayo akaba yangiriza imyaka y’abaturage.

Abaturage bavuga ko babonye isoko y’amazi bakishima gusa muri iyi minsi haje kuzamo ibiza, imvura nyinshi ikaba yaratumye ayo mazi yandura ariko agakomeza gukwirakwira mu mirima kandi aya mazi akoreshwa n’abaturage.

Aha niho abaturage bahera basaba ko ubuyobozi bwabafasha iyi soko yagaragaye mu mirima yabo bakahubaka ivomero mu rwego rwo kugirango aya mazi adakomeza gutwara ubutaka bwabo.

Abaturage baravuga ko iki kibazo gikomeje kubateza inzara kuko iyi mirima yabo ariho bakuraga ibibatunga ariko ubu icyizere kigenda kiyoyoka bitewe n’amazi yagaragaye muriyi mirima.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *