Mu mirenge ya Shyogwe ndetse na Nyamabuye mu karere ka Muhanga abaturage bavuga ko babangamiwe n’uducurama twahagaritse imirimo yabo kubera umunuko urimo guterwa natwo.
Umukuru w’umudugudu wa Kabeza avuga utu ducurama turimo guteza ibihombo ku baturage bubatse inzu zikodeshwa kuko zitabona abazikpdesha ahanini bitewe n’umwanda ukabije w’utu ducurama ndetse n’urusaku rukabije
Abacuruzi nabo bavuga ko bamaze gutakaza abakiriya benshi kubera utu ducurama.
Abaturage barifuza ko inzego za Leta zibafasha zikadukuraho kuko aho turi hegereye ahatangirwa service zitandukanye ndetse kandi hatuwe bityo hakaba hashakirwa igisubizo kirambye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nsimiyimana Jean Claude yagaragaje ko icyakemura iki kibazo ari ugutema ib’ibiti utu ducurama tukimuka.
Yagize ati” utwo ducurama turi periodic turaza tukagenda, iyo twaje abaturage bakagaragaza ikibazo cyatwo tuvugana na nyirishyamba akarikuraho tukimuka kuko natwo tugize urusobe rw’ibinyabuzima ntakindi twabukorera”.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet