Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United, Gary Neville ntabwo yishimiye umutoza mushya, Thomas Tuchel.
Gary Neville wakiniye ekipe y’igihugu y’u Bwongereza hagati ya 1995-2009 ubu akaba ari umusesenguzi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza yavuze ko atishimiye icyemezo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza cyafashe cyo guha akazi Thomas Tuchel nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.
Uyu munyabigwi yavuze ko atumva uburyo Thomas Tuchel ukomoka mu Budage yarutishijwe abatoza b’ Abongereza, ko guha akazi umunyamahanga bidindiza iterambere ry’abatoza b’Abongereza .
Yavuze ko guha akazi Tuchel ari ukumurutisha abatoza b’ Abongereza akaba abifata nko kwiyangiza. Mu magambo ye yagize ati ” Ndatekereza ko twiyangiza twemera ko Thomas Tuchel aruta abandi batoza b’Abongereza.”
Gary Neville nubwo yatangaje aya magambo ariko yanifurije amahirwe masa Thomas Tuchel aho yagize ati” Abantu bose mu gihugu cyacu harimo nanjye ndamwifuriza ibyiza byose.”
Yanongeyeho ko ukipe ishobora guhindura ibitaragenze neza ikaba yakegukana igikombe cy’isi.
Gary Neville avuze ibi nyuma yuko ku munsi w’ejo mu kiganiro n’itangazamakuru ,Thomas Tuchel yasubije abafana bibwira ko ikipe yabo y’igihugu ikwiye gutozwa n’umwenegihugu gusa aho yababwiye ko afite ishyaka ryo gutoza iyi kipe y’igihugu kandi ko akunda gukorera akazi k’ubutaka bw’u Bwongereza.
Yanongeyeho ko atewe ishema no kuba umutoza w’ikipe yabo kandi ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude