Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Gashura, akagari ka Biryogo, umudugudu wa Kagarama,humvikanye inkuru y’abasore batatu bari baragiye inka bagiye koga mu mazi ya kidiha mu gishanga cya kanyonyomba maze umwe muri bo witwa Havugimana Jean Damour ananirwa koga bagenzi baratabaza ariko abantu batinya kujya mur’ayo mazi.
Iraguha Pacific waruhari ubwo nyakwigendera yarohamaga muri aya mazi avuga ko yumvise induru ari hakurya akaza kwegera bagenzi be yababaza igitumyev bavuza induru bamubwira ko ari Damour urohamye mu mazi.
Ubwo umunyamakuru wa TV 1 yakoraga iyi nkuru nta buyibozi bwari bwakahageze uretse kuba abaturage bari babujijwe kwinjira muri ya mazi babwirwa ko bategereza inzego z’umutekano kugirango zijye muri aya mazi gushaka uy’umusore
Urupfu rwuyu musore rwashenguye benshi nkuko byemezwa na mama we , Mukabera Edisa aho yagize ati” nahise ngwa muri koma, numvise kwiyakira binaniye naniyisaha ntabwo birankundira”.
Icyo abaturage bahurizaho nuko ubutabazi butatangiwe ku gihe kugeza aho umurambo ugaragaye hejuru y’amazi nyamara iyo ubutabazi bubonekera igihe yari kurokoka.
Umurisa Marie Claire,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashura yemeye aya makuru ariko asaba kwitondera aya mazi
Umurambo w’uyu musore ukimara kuboneka nibwo ubuyobozi bwahageze ahita ajyanwa ashyingurwa.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet