Hatanzwe gasopo ku bakomeje gukwirakwiza amashusho y’umurambo wa Liam Payne wapfuye ahanutse mu nyubako

Hatanzwe gasopo ku bakomeje gukwirakwiza amashusho y’umurambo wa Liam Payne wapfuye ahanutse mu nyubako

Umuhanzi Liam Payne wari umaze kwigarurira imitima y’abatari bake binyuze mu bihangano bye afatanyije na bagenzi be bari bagize itsinda rya “one direction” yitabye Imana ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 ubwo yahanutse mu idirishya rya hotel ihereye mu Murwa Mukuru wa Argentine, Buenos Aires. 

Umwongereza Liam Payne yari afite imyaka mirongo itatu n’umwe (31) y’amavuko, aho amakuru yo gutabaruka kwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, ariko ntabwo icyateye urupfu rwe cyamenyekanye.

Itsinda rya One Direction uyu muhanzi yabarizwagamo ryamamaye binyuze mu bihangano byabo byakunzwe bikinakunzwe n’abantu mu mpande z’Isi zirimo “Story Of my Life, Steal my Heart, You and I, What makes you beautiful” n’izindi.

Iri tsinda rikaba ryari rigizwe na Liam Payne, Harry Styles, Zayn, Louis Tomlinson na Niall Horan kuri ubu batakiri kumwe.

Abantu bari kuvuga byinshi ku rupfu rwe banasaba abari gukwirakwiza amashusho y’umurambo we ko ibyo arihohotera no gutesha agaciro ikiremwa muntu.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

Liam Payne wapfuye ahanutse ku nyubako
Itsinda rya One direction ryari rigizwe na Liam Payne, Harry Styles, Zayn, Louis Tomlinson na Niall Horan
Liam Payne yari yarigaruriye imitima y’abatari bake

Liam Payne yari afite imyaka 31

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *