Amerika yandikiye Israel yahaye iminsi 30 ngo yongere imfashanyo mu karere ka Gaza, bitabaye ibyo ikitega ko imfashanyo ya gisirikari ihabwa na Amerika ishobora guhagarikwa.
Israel yaherukaga kuvuga ko igaba ibitero ku ndwanyi za Hamas ariko ntibuze imfashanyo kwinjira.
Ku wa mbere, itsinda ry’abasirikare ba Israel rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Gaza, Cogat, ryatangaje ko amakamyo 30 yari atwaye imfashanyo zitangwa n’umuryango ushinzwe ibiribwa ku isi (WFP / PAM) yinjiye mu majyaruguru ya Gaza anyuze i Erez.
Ibyo byamaze ibyumweru 2 muryango w’abibumbye uvuga ko ntamfashanyo yigeze itangwa muri iyo nkambi, mugihe ibikenerwa n’abanye Palesitina babayo byarimo bikendera.
Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye avuga ko “Gaza ikeneye imfashanyo kandi ihoraho.”
Antoine Reanrd uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abantu bo mu karere k’Amajyaruguru “babeshejweho gusa n’imfashanyo” Ubu bakaba badaashobora kubona ibiryo bishya keretse iyo byatanzwe n’inzego zishinzwe gutanga inkunga mu muryango w’abibumbye.
Amerika nicyo gihugu cya mbere giha intwaro Israel harimo indege z’intambara, ibisasu, misile, amabombe na obi. Israel yabihawe umwaka ushize kugira ngo irwanye umutwe wa Hamas.
Amerika yandikiye Israel ibaruwa ivuga iti: “Ubu twanditse kugira ngo tugaragaze cyane ko leta ya Amerika ihangayikishijwe n’akaga gakomeje kwiyongera muri Gaza kandi turasaba guverinoma yawe gufata ingamba zihuse kandi zirambye muri uku kwezi kugira ngo iki kibazo gikosorwe.”
Iyo baruwa yavuze ko Israel “mu gihe kitarenze iminsi 30” igomba gufata ingamba zifatika zo kongera itangwa ry’imfashanyo, yongeraho ko kutabikora “bishobora kugira ingaruka kuri politiki y’Amerika.”
Isubiramo politiki y’Amerika ishobora kubuza ubufasha bwa gisirikare mu bihugu bibuza icyo gihugu gutanga imfashanyo.
Israel kandi, igomba “kongera imfashanyo zose mu karere ka Gaza”, harimo no kwemerera byibuze amakamyo 350 ku munsi kwinjira mu birindiro bine birimo icya gatanu gishya, ndetse no kwemerera abaturage ba Al-Mawasi gutembera mu gihugu imbere ndetse no guhagarika “gufunga amajyaruguru ya Gaza.”
Kuri uyu wa kabiri mu kiganirro n’abanyamakuru I Washington umuyobozi wa Minisiteri y’ Imigenderanire Matthew Miller yagize ati :”Umunyamabanga wa Leta [Blinken] hamwe n’umunganira Austin, batekereje ko bikwiye kubwira guverinoma ya Israel mu buryo butaziguye ko hari ibintu bakeneye guhindura byagarura urwego rw’imfashanyo zajyaga muri Gaza.”
Isreal iherutse gushimangira ko nta kigero k’imfashanyo itegereje guha Gaza, ishinja inzego z’ubutabazi z’umuryango w’abibumbye ko zananiwe kuzitanga.. Yashinje kandi Hamas kwiba inkunga, uyu mutwe urabihakana.
Mbere y’ibitero byo ku butaka mu mujyi wa Rafah ho mu majyepfo y’akarere ka Gaza, Perezida Joe Biden yahagaritse itangwa ry’intwaro, bikaba ari ubwa mbere yari abikoze agerageza guca intege Israel ngo itagaba ibitero ahantu hose.
Ariko perezida yahise anengwa n’abayoboke b’ishyaka rya Repubulika na Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wabigereranyije n’ibihano by’intwaro. Iyo gahunda yahagarittswe by’agateganyo muri Nyakanga n’ubu ntirasubukurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubutabazi ICRC cyagaragaje ko imiryango iri mu Majyaruguru ya Gaza “ifite ubwoba butavugwa,kubura ababo, kubura icyo bafata n’icyo bareka ndetse baranabihiwe.” Bitewe n’ibitero bya Isiraheli byatangiye mu minsi icumi ishize.
Igisirikare cya Israel kivuga ko cyohereje tanki n’abasirikare mu mujyi wa Jabaliya ndetse no mu nkambi y’impunzi iri muri uyu mujyi ku nshuro ya gatatu kurandurana n’imizi indwanyi za Hamas ziteraniye aho.
Yategetse abatuye Jabaliya, ndetse n’abaturanyi bo muri Beit Lahia na Beit Hanoun, kwikingira ahitwa Al-Mawasi.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu bagera ku 50.000 bahunze akarere ka Gaza n’utundi turere two mu Majyaruguru.
Israel yashoje intambara yo gusenya Hamas mu rwego rwo kwihorera ku igitero cyagabwe n’uwo mutwe mu majyepfo y’igihugu ku ya 7 Ukwakira 2023, aho abantu 1200 bishwe abandi 251 bagakomereka. Kuva icyo gihe abarenga 42,340 nibo mamaze kwicirwa muri Gaza.
UMWANDITSI: Ishimwe Claude