Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 15 igiye kongera gutwozwa n’umutoza utari umwongereza,Thomas Tuchel.
U Bwongereza bumaze gutozwa n’abatoza 22 mu mateka yayo aho muri bo 20 ari Abongereza naho abandi bakaba Umunya-Suede ,Sven Goran Eriksson wayitoje hagati y’umwaka wa 2001-2006 ndetse n’Umutaliyani,Fabio Capello wayitoje hagati y’umwaka wa 2008-2011.
Undi wa gatatu utari Umwongereza ugiye gutoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ni Thomas Tuchel ukomoka mu gihugu cy’u Budage.
Thomas Tuchel agiye gutoza iyi kipe nyuma yuko yavuzwe mu ikipe ya Manchester United kujya gusimbura Erik Ten Hag ariko bikaza kurangira bidakunze.
Thomas Tuchel yasinye amasezerano yo kugera mu mu mpeshyi ya 2026 akaba yakongezwa no gutoza igikombe cy’isi cya 2026 mu gihe yazaba ari gutsinda kuko amasezerano ye azarangira mbere yacyo.
Uyu mutoza asinbuye ee Carsley wari umutoza w’umusigire nyuma yuko uwitwa Gareth Southgate yari amaze gusezera ku inshingano zo gutoza ekipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Thomas Tuchel w’imyaka 51 yatoje amakipe atandukanye nkaho mu mwaka wa 2007 yatozaga Augsburg y’iwabo mu Budage ayivamo muri 2009 yerekeza muri Mainz nayo ayivamo muri 2015 yerekeza muri Borrussia Dortmund.
Nyuma yo gutwarana na Borussia Dortmund igikombe cya DFB Polal yayivuyemo muri 2018 yerekeza muri Paris saint Germain nayo ayivamo nyuma yo gutwarana nayo igikombe cya shapiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu yerekeza muri Chelsea.
Nyuma yo kugera muri Chelsea muri 2021 yatwaranye nayo igikombe cya UEFA Champions League atsinze Manchester City igitego 1-0 ,yaje kuyivamo maze muri 2023 yerekeza muri Bayern Munich nayo akab yarayitoje umwaka umwe gusa ari nayo aherukamo.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude