Iki gitaramo cya Gen-Z Comedy gitegurwa na Fally Merci wahuje itsinda rigari ry’abanyarwenya bifatanya mu gususurutsa Abaturarwanda n’abandi batandukanye mu kimenyerewe nk’Iseka Rusange’. Ni gisanzwe kiba kabiri ku kwezi.
Kuri iyi nshuro hatumiwe abahanzi bazwi cyane mu Rwanda ari bo Ish Kevin wamaye cyane mu njyana ya Trap [Trap Music] ukunze kwiyita umwami wa trap mu Rwanda. Ish Kevin waririmbye “Amakosi, No cap, Babahungu” n’izindi akaba yahawe umwanya mu kwitabira iri iseka rusange.
Andy Bumuntu na we ukunzwe mu Rwanda mu ndirimbo “On fire, Valentine, Snack” n’izindi. Uyu muhanzi usanzwe ari rimba anakora Itangazamakuru ku gitangazamakuru cya Kiss FM.
Fally Merci utegura ibi bitaramo yavuze ko batekereje kugaragara mu ishusho y’abaganga cyane. Tariki 10 Ukwakira 2024, ku Isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe.
Abanyarwenya barimo Rumi, Pirate, Keppa, Dudu, Kampire n’abandi, nk’ibisanzwe ni bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo cy’Iseka Rusange.
UMWANDITSI: NKUSI Germain
