MTN Iwacu Muzika Festival 2024: Kuva kuri Kenny Sol ukagera kuri Bruce Melody n’Abasamyi ba Nkombo, Abanya-Rusizi bigaragaje nk’abihebeye umuziki ‘batazwi’ [AMAFOTO]

MTN Iwacu Muzika Festival 2024: Kuva kuri Kenny Sol ukagera kuri Bruce Melody n’Abasamyi ba Nkombo, Abanya-Rusizi bigaragaje nk’abihebeye umuziki ‘batazwi’ [AMAFOTO]

Itorero Abasamyi ba Nkombo ryasusurukije abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye muri sitade y’akarere ka Rusizi, mu buhanga bwabo butashoborwa n’ubonetse wese, Abasamyi babyiniye Abanya-Rusizi indirimbo yakunzwe cyane mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi “Egana ku egana”.

Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters ku nkunga ya MTN Rwanda na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, aho bahanzi barindwi (7) b’Abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo basusurutse abaturarwanda batuye mu ntara zose z’Igihugu mu turere twa Musanze, Gicumbi Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu itahiwe.

Nk’uko byagenze n’ahandi, Chris Eazy, Danny NANONE, Bushali, Bwiza, Ruti Joel, Kenny Sol na Bruce Melody ni bo bakomeje gususurutsa abitabiriye igitaramo cyabereye i Rusizi.

Umuhanzi Kenny Sol ni we waserukiye abandi ku rubyiniro mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari kigeze ku munsi wacyo wa karindwi, aririmba indirimbo ze zikunzwe cyane nka “Molomita”, “Haso” n’izindi zashimishije abitabiriye iki gitaramo.

Uwo batazira “Umwami wa Kinyatrap” mu Rwanda, Bushali yasusurukije abo muri aka karere bari bitabiriye iki gitaramo kibanziriza icya nyuma ku nshuro ye ya mbere. Abinyujije mu ndirimbo ze nka “Kugasima, Sinzatinda, Kurura, Kinyatrap na Tsigizo”; zamubereye igipimo cyiza ku byo yashidikanyagaho niba ab’i Rusizi bakunda izi njyana.

Ruti Joel na we ntiyatanzwe ku rubyiniro ubwo yari yitwaje inkoni yifashishaga aca umugara. Yataramye mu ndirimbo Aulala, Musomandera na Igikobwa, maze Ruti abifashijwemo n’itorero “Ibihome by’Imana” basusurutsa Abanya-Rusizi biratinda.

Danny NANONE utari kumwe na “Sonic Band” nk’uko byagenze mu bitaramo byabanje, ntibyamubujije gushimisha abari bitabiriye iki gitaramo. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri ibi bihe, yizihiye Abanya-Kinyaga nk’uko bahoze bitwa abinyujije mu ndirimbo ze zibyinwa cyane nka Confirm, My type n’izindi.

Nk’Umuhanzikazi umwe witabiriye iki gitaramo, Bwiza yongeye gushimangira ko ashoboye imbere y’Abanya- Rusizi. Mu mwambaro w’umuhondo yaserukanye, yaririmbye indirimbo zirimo “Do Me, Ahazaza, Ogera” n’izindi afasha abari bitabiriye kuryoherwa n’izi ndirimbo ze.

Chris Eazy nk’umuhanzi ukunzwe cyane n’abatari bake by’umwihariko urubyiruko, byatunguranye cyane i Rusizi aho yasanze indirimbo ze zose zizwi n’abitabiriye harimo “Sekoma, Inana, Edeni” n’izindi.

“Igitangaza”, Bruce Melody ni we wazuye iki gitaramo, nk’uko bisanzwe uyu muhanzi ukunzwe cyane yiyeretse abatuye akarere ka Rusizi bakizihirwa karahava.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024 bizakomereza i Rubavu aho bizasorezwa muri gahunda zo gutembera impande zose z’Igihugu tariki 19 Ukwakira 2024.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

AMAFOTO

Bruce Melody ni we wagiye ku rubyiniro nyuma
Bruce nk’ibisanzwe yeretswe urukundo
Kenny Sol yararimbye izirimo Haso, Abanya-Rusizi barazikunda

Kenny Sol yeretswe urukundo i Rusizi
Umuhanzikazi Bwiza yataramye biratinda

Bushali yatahuye ko Abanya-Rusizi bakunda Kinyatrap
Bushali
Abasamyi ba Nkombo na bo basusurukije abitabiriye igitaramo mu rurimi rw’Amashi
Banaririmbye “Egana ku Egana”
Bakoshaga ibikoresho gakondo
Chris Eazy wigaririye imitima y’urubyiruko rwa none
Ruti Joël yajyanye inkoni ku rubyiniro

Danny NANONE ku rubyiniro

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *