U Bufaransa bwabonye kapiteni mushya wagateganyo

U Bufaransa bwabonye kapiteni mushya wagateganyo

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yagize Aurelien Tchouameni usanzwe ukinira Real Madrid kapiteni w’agateganyo nyuma yuko Kylian Mbappé usanzwe ari kuri izi nshingano adahari.

Amakuru dukesha ikinyamakuru RMC avuga ko Aurelien Tchouameni yagizwe Kapiteni w’u Bufaransa ku mukino iyi kipe y’igihugu izakinamo na Israel kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira mu mikino ya UEFA Nations League.

Uyu musore yagizwe ugomba kuyobora bagenzi be mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma yuko Klyian Mbappe warusanzwe ufite izo nshingano kuri iyi nshuro atahamagawe.

Kudahamagarwa Kwa Mbappe ntibivugwaho rumwe kuko umutoza Didier Deschamps, yavuze ko impamvu atamwitabaje aruko afite ikibazo cy’imvune bikaza kurangira nyuma yaho muri Real Madrid akinnye kuko imikino ibiri iheruka yarayikinnye.

Haba ku mukino Real Madrid yatsinzwemo na Lille muri Champions league yawugaragayemo nubwo yajemo asimbuye ndetse n’umukino wo ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira muri shampiyona batsinzemo Villarreal 2-0 nawo yarawukinnye

Aurelien Tchouameni yagiriwe icyizere cyo kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma yuko nanone uwar’usanzwe ari Kapiteni wa Kabiri ,Antoine Griezmann mu minsi ishize aherutse gutangaza ko ahagaritse gukinira ikipe ye y’igihugu burundu.

Aurelien Tchouameni w’imyaka 24 yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa guhera 2021 akaba amaze kuyikinira imikino 23 aho yatsinzemo ibitego 2.

Uyu musore Kandi amaze gukinira amakipe atandukanye arimo Bordeaux y’iwabo mu Bufaransa aho yayivuyemo muri 2019 yerekeza muri Monaco akayikinira imikino 89 agatsindano bitego 7 . Yayivuyemo muri 2022 yerekeza muri Real Madrid agikinira kugeza nubu ,amaze kuyikinira imikino 94 akaba yaratsinzemo ibitego 3.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *