Mukamana Console utuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, mu kagari ka Kamuhoza uvuga ko Umugabo amaze igihe kirekire cyane yitabye Imana ariko kugera ubu akaba akimwanditseho mu mategeko.
Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we yitabye Imana muri 1999 akaza gutinda kumwikuzaho mu irangamimerere kuko atigeze amenya ko bahita basibisha.
Aho yatangiriye kubikurikirana yagiye asiragizwa n’inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse avuga ko amaze kugera mu rukiko ubugira kabiri
Agaragaza aka karengane ke yagize ati ” banyohereje ku rukiko kunshuro ya kabiri ngezeyo baravuga ngo mbanze nsubire ku murenge ngo banyandike mu gitabo cy’ishyingirwa. Nagezeyo baravuga ngo ntabwo banyandika mu gitabo cy’ishyingirwa kandi ndi umupfakazi, barambwira ngo ibyabo babirangije ngo nsubire ku karere naho banyohereza ku rukiko”.
Gusa kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere Nyarugenge ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwahise butangira gukorana kugirango uyu mubyeyi abe yafashwa ubundi abe yabasha kubona ibi byangombwa.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet