Umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage ,Jurgen Klopp yasinyiye ikigo cya Red Bull group aho agiye kukibera umuyobozi uhuza ibikorwa by’amakipe akorana nacyo.
Jurgen Klopp wabaye umutoza wa Liverpool, Kuri ubu yasinyiye ikigo cyitwa Red Bull group kucyibera umuyobozi mushya w’umupira w’amaguru uhuza ibikorwa by’amakipe gikorana nayo arimo Red Bull Salzburg yo muri Autriche, RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Brazil yo muri Brazil ndetse na New York Red Bull yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Klopp zimwe mushingano afite harimo no kugira inama aya makipe kubijyanye no kugura abakinnyi ndetse n’imipangu iganisha ku iterambere ryayo makipe.
Nubwo Jurgen Klopp yasinye amasezerano azatangira inshingano muri Mutarama umwaka utaha wa 2025 nkuko bikubiye mu masezerano.
Klopp nyuma yo gusinya amasezerano yagize ati” Ndashaka guteza imbere buri munsi impano z’umupira w’amaguru dufite zidasanzwe.”
Uyu mutoza w’imyaka 57 wanabayeho umukinnyi, yatangiye gutoza mu 2001 ahereye mu ikipe ya FSV Mainz 05 y’iwabo, ayivamo muri 2005 ajya muri Borussia Dortmund nayo ayivamo mu mwaka wa 2015 ajya muri Liverpool ari nayo aheruka gusezera muri gicurasi uyu mwaka.
UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude