Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’indwara y’umuriro ukabije iterwa na virusi ya Marburg mu gihe abanze kuyandura ari 58.
Kuri Wa Kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2024, iyi ndwara yishe umuntu umwe, muri rusange abo imaze guhitana baba abantu 13.
Kuri uyu munsi kandi hakize abantu bane ,bose hamwe bamaze gukira muri rusange baba 12. Abakirwaye bose bari kuvurwa ni 33.
Ibipimo bimaze gufatwa ni 2655 birimo 268 byafashwe kuri uyu Wa Kabiri.
Mu rwego rwo guhashya iki cyorezo, kuri uyu wa Mbere kandi u Rwanda rwakiriye inkingo 700 ziturutse mu kigo Sabin Vaccine Institute. Ni mu gihe ibikorwa byo gukingira byakomereje ku baganga by’umwihariko abari guhangana n’iki cyorezo.
Marburg ni icyorezo kirangwa n’umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.
Uburyo bwo kuyirinda ni ukwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso no kugira isuku.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet