Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024 Saa moya z’umugoroba, igiciro cya lisansi ari 1574 Frw kuri litiro kivuye kuri 1629 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1576 Frw kivuye kuri 1652 Frw mu mezi abiri ashize.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.

Itangazo rya RURA rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *