Amakuru dukesha ikinyamakuru daily mail aravugako Thomas Tuchel ariwe mutoza ufite amahirwe menshi yo gusimbura Erik Ten Hag mu gihe yaba asezerewe mu gutoza iyi kipe y’amashitani atukura.
Umusaruro mubi wa Erik Ten Hag cyane cyane murizi ntangiriro z’umwaka w’imikino nicyo cyirigutuma ajya kugitutu bigizwemo uruhare n’itangazamakuru, abanyabigwi ba Manchester United ndetse n’abafana bayo.
Kugeza ubu Manchester United imaze gukina imikino irindwi muri shapiyona ikaba yaratsinzemo imikino ibiri , ingaanya ibiri naho itsindwa itatu kugeza ubu iri kumwanya wa 14 ikaba ifite amanota 8 muri 21 yashobokaga.
Ibi nibyo ubuyobozi bushingiraho bushaka kumusezerera dore ko ku munsi w’ejo ku wa kabiri hateganyijwe Inama ikomeye cyane izahuza izafatirwamo umwanzuro niba bazamugumana cyangwa bazatandukana nawe.
Nyuma y’umukino Manchester United yanganyijemo na 0-0 muri shampiyona, Erik Ten Hag yabajijwe n’itangazamakuru ejo hazaza he muri Manchester United maze asubiza agira ati’ Nta gitekerezo mfite, abayobozi bagomba kumbwira kandi turavugana cyane, ndi kuvugana nabo ubudahwema Kandi nyuma y’umukino ngomba gukomeza akazi kange.”
Umutoza Thomas Tuchel uri guhabwa amahirwe yo gusimbura Erik Ten Hag mu gihe yaba yirukanwe si ubwa mbere avuzwe muri Manchester United kuko mbere yuko uyu mutoza w’Umuhorandi yongererwa amasezerano byari byavuzwe ko ashobora kuyerekezamo gusa birangira bidakunze.
Thomas Tuchel w’imyaka 51 uherutse gusezererwa n’ikipe ya FC Bayern Munich si ubwa mbere yaba atoje mu gihugu cy’ubwongereza kuko yatoje Chelsea akanatwarana nayo igikombe cya UEFA champions league muri 2021.

UMWANDITSI: Rukundo Jean Claude