Police y’u Rwanda yihanangirije abakomeje gukinisha imirongo yayo y’ubutabazi

Police y’u Rwanda yihanangirije abakomeje gukinisha imirongo yayo y’ubutabazi

 

Police y’u Rwanda yatanze impuruza kubantu bahamagara imirongo y’ubutabazi bakabikora bakina ndetse ko hari nababyeyi bahereza abana amatelefone bakabakangurira gukoresha umurongo 112

Byongeye kandi hari n’abahamagara uyu murongo ntahagire icyo bavuga, ibi bikaba bigira ingaruka kubantu bakeneye ubutabazi bwihutirwa

Ibi byiciro bikubiyemo abahamagara bibeshye bakiritiranya umurongo w’itumanaho, ababaza serivisi za Leta zitari iz’ubutabazi, abahamagara bagerageza amatelephone yabo kugirango basuzume ko akora neza(abacuruzi).

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ,ACP Boniface Rutikanga yavuze ko hari ingamba zo kwigisha b abanyarwanda kugirango basobanukirwe imikorere yiyi mirongo n’impamvu yagiyeho.

Yagize ati” ubwo rero harimo kwigisha, hazabaho gukurikirana abantu bose bagira uruhare mugukinisha iriya mirongo babangamira abaturage kugeza ibibazo byabo kuri police mu buryo bwihuse ariko banabangamira police iba igira ngo yumve ibibazo byabaturage “.

Yakomeje avuga ko ababikora bagomba kibicikaho mu buryo ubwari bwo bwose kuko abantu babigiramo uruhare bazafatwa bagakurikiranwa.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *