Umubyeyi witwa Uwingabire Solange utuye mu karere ka Nyamagabe, umurerenge wa Gasaka, mu kagari ka Nyamugari uvuga ko amaze amezi atandatu atawe munzu y’ubukode kandi ari nawe warusanzwe atunze uyu muryango w’abana batandatu.
Uyu mubyeyi abisobanura agira ati “nashatse urushako nkiri muto kubera ikibazo cy’ubupfubyi nari mfite imyaka 15 yonyine aramohotera ariko ariko ahita antwara turabana tubyarana abana babiri abonye ubuzima bumeze nabi aranta arigendera ”
Yakomeje avuga ko yaje gushukwa n’undi mugabo avuga ko azamufasha kurera abana, nawe baza kubyarana abana bane aramuta arigendera.
Ni mu gihe kandi uyu mugabo ushinjwa guta abana n’umugore avuga ko we icyo yakoze ari ugukiza amagara ye kuko umugore yahoraga avuga ko azamwica
Bityo agahitamo kumuhunga ajyanye n’abana be kuko uri yabizirikanaga ko ariwe wabahahiraga gusa umugore akaza kumuca nyuma akabamwiba.
Aya makimbirane ntabwo yatinze kugira ingaruka k’umuryango kuko umukobwa w’abo ukimara kurangiza amashuri yisumbuye ubu atwite inda y’imvutsi avuga ko inkomoko yayo ari amakimbirane yo m’umuryango
Abagize uyu muryango barasaba gufashwa kubona aho kuba ndetse n’icyabeshaho uyu muryango
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge. wa Gasaka Bwana Furaha Giome yavuze ko mbere yo gutekereza icyo ubuyobozi bwabafasha barimo gushaka uko bahuza uyu mugabo n’umugore we ikibazo cyabo kigasesengurirwa hamwe kuko atabuze ubushobozi bwo kuba yabeshaho uyu muryango
Uyu mugabo kandi agaza inyandiko yakorewe mu mudugudu atuyemo ivugako mukugerageza gukemura ikibazo cyabo ntacyo babashije kugeraho kuko batabashije kumenya umuzi w’amakimbirane bafitanye.
UMWANDITSI: Maniraguha Japhet