Ngoma: Umugabo yafashe ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Ngoma: Umugabo yafashe  ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera, akagari ka Kinunga, mu mudugudu wa Nyarugenge abaturage babonye umugabo witwa Claude usanzwe ucunga umutekano yinjira mu rugo rutuyemo abakecuru babiri kuri uyu Wa MBERE taliki ya 7 Ukwakira 2024.

Mu masaha ya saa kenda nibwo bumvise induru y’umukecuru Mukarugarama Ernestine w’imyaka 62 arimo atabaza avuga ko asanze umugabo yubaraye hejuru ya murumuna we Mukagatare Marie Goreth w’imyaka 57 .

Uyu Mukarugarama Ernestine urwaje murumuna we k’umurongo aganira na TV 1 ku murongo wa telephone yabyemeje agira ati ”njyewe namwigereyeho ndi kumureba neza,ikariso yari yayimanuye iri ku mavi naho ipantaro yo yari yayivanyemo”.

Abaturage bavuga ko bahageze bagatinya kw’injira ariko bamaze kuba benshi uyu mugabo asohoka munzu yemye arimo afunga umukandara avuga ko uwo yasambanyije yujuje imyaka y’ubukure.

 

Aba baturanyi barasaba ko yabihanirwa mugihe yaba ahamwe n’icyaha ngo kuko iri shyano ridakwiye kujenjekerwa gusambanya uyu mukecuru usanzwe yifitiye ubumuga bwo m’umutwe.

 

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarugenge, Ntibazubugingo Emanuel avuga ko bahise bihutira gutabaza inzego z’umutekano kugeza ubu uwo mugabo akaba ari muri RIB.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Kanzayire Console yemereye TV1 ko uyu mugabo wasambanyije uy’umukecuru asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano.

Umuyobozi wa RIB yavuze ko nta raporo ya muganga irasohoka irasohoka ariko ukekwa afunzwe hashingiye ku buhamya bw’uwabafatiye mu cyuho.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *