Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg mu gihe inkingo ziri gutangwa

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg mu gihe inkingo ziri gutangwa
Kuba kuri iki Cyumweru urukingo rwa Marburg rwatangiye gutangwa, abakora kwa muganga n'abafite aho bahuriye n'abagaragayeho iyi virus baba ari bo baherwaho

Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yahumurije Abaturarwanda ku mpungenge bashobora kuba bafite cyangwa ibibazo bibaza ku rukingo rw’icyorezo cya Marburg. 

Ni icyorezo cya Marburg cyabonetse bwa mbere mu mwaka wa 1967 mu Budage, mu gihe muri Afurika cyabonetse mu bihugu bya Equatorial Guinea, Ghana, DRC, Kenya, South Africa, Uganda na Zimbabwe bivugwa ko yaturutse mu nkende zinjijwe muri Uganda ariko ikaba yaragiye iboneka no mu zindi nyamanswa nk’uducurama.

Mu Rwanda iki cyorezo cya Marburg cyabonetse muri Nzeri 2024 ariko aho cyaturutse hakaba hataragarazwa.

Ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr, Nsanzimana Sabin yasabye Abanyarwanda kutagira impungenge kuko urukingo rwizewe kandi bamwe bamaze no kuruhabwa.

Ati “Abantu ntibagire impungenge. Urukingo rwa Marburg rugiye gutangwa rwagiye rukoreshwa mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya n’ahandi kandi abaruhawe rwabagiriye akamaro”.

Ibimenyetso by’iki cyorezo harimo umuriro, kubabara umutwe, kubabara mungingo ibi bimenyetso bikaba bigaragara iyo umuntu agifatwa n’iyi ndwara, hari n’ibindi bimenyetso biza uko uburwayi bugenda bwiyongera nko gucibwamo, kuribwa munda, kugira isesemi no kuruka.

Umurwayi iyo arembye atangira kuva amaraso kuri buri mwenge uri k’umubiri, bamwe bakaba banapfa ku minsi umunani kugeza ku icyenda nyuma yo gutakaza amaraso menshi.

Inzego z’ubuzima zigira Abaturarwanda inama yo kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhashya iki cyorezo cya Marburg cyane cyane kugira isuku aho ugiye hose, gukarana intoki kenshi, kwirinda gukora ku muntu wagaragaweho ibimenyetso by’iki cyorezo kandi ukihutira kujya kwa muganga igihe wagaragayeho ibimenyetso by’iki cyorezo.

Abakunda gutega moto na bo bagiriwe inama yo kujya babanza guhanagura kasike (casque) mbere y’uko bayambara bagiye m’urugendo runaka. Hari umurongo wo guhamagara washyizweho na Leta wahamagara igihe ubonye umuntu ugaragaraho ibimenyetso by’iki cyorezo cya Marburg ari wo 114 kugira ngo abaturage bafatanye n’inzego za Leta mu guhashya iki cyorezo.

 

UMWANDITSI: NKUSI Germain

Kuva kuri iki Cyumweru urukingo rwa Marburg rwatangiye gutangwa, abakora kwa muganga n’abafite aho bahuriye n’abagaragayeho iyi virus baba ari bo baherwaho

Minisitiri, Dr. Nsanzimana Sabin asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirindi no kudakuka umutima

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *