U Rwanda rwahawe inkingo za Marburg

U Rwanda rwahawe inkingo za Marburg

Nyuma y’uko icyorezo cya Marburg kigeze mu Rwanda ndetse abagera kuri 46 bakaba bamaze kwandura iyi virus mu,hatanzwe inkingo zacyo.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo cyatangaje ko Amerika yohereje u Rwanda inkingo n’imiti bya Marburg mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’ubuzima yakomeje gutangaza ko irajwe inshinga no guhangana n’iki cyorezo ndetse ikomeza guhumuriza abaturage ko mu minsi mike hazatangira ibikorwa byo gukingira virus ya Marburg

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo mu Rwanda,Dr.Thiery Roels, yatangaje ko inkingo n’imiti Amerika yohereje u Rwanda zahageze tariki 4 ukwakira 2024.

Yagize ati “Guverinoma ya Amerika yamaze kohereza imiti n’inkingo bya mbere byo gufasha u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu minsi ya mbere kigaragaye i Kigali. Amerika iri gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kwihutisha gusuzuma uko imiti n’inkingo bikora neza ndetse yiteguye kohereza izindi.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ikigo Gilead Sciences cyo muri Amerika cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir ukorashwa mu kuvura Marburg.

Iyi ndwara ikaba ifite ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

Ikindi kandi nuko uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *