U Rwanda rutakaza miliyari 400 Frw kubera ingaruka z’ibiza

U Rwanda rutakaza miliyari 400 Frw kubera ingaruka z’ibiza

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, MINEMA igaragazako byibura buri mwaka u Rwanda ruhomba agera kuri miliyari 400 z’Amanyarwanda biturutse ku biza bitandukanye bigenda birwibasira.

Ntabwo ari MINEMA gusa kuko n’ikigo gishizwe ubushakashatsi kubiza n’ ingaruka zabyo gishamikiye kuri Loni,ishami rishizwe kugabanya no kurwanya ibyo biza n’ ingaruka zabyo UNDRR 2023 rigaragazako muri uyu mwaka wa 2023 hagaragaye ibiza 399.

Byerekanwa kandi ko ibi biza byishe abarenga ibihumbi 86 ndetse n’ ingaruka zabyo zigera kubarenga miliyari 93. Ibi byahombeje igihugu arenga miliyari 380$ kandi muri icyo gihombo icyishingiwe ari miliyari 118$.

Bigaragazwako imitingito,imyuzure,inkongi,amapfa,imihengeri,nibindko aribyo biza bikunze kwibasira URwanda bigendanye n’igice ruherereyemo. Ibi biza bikunze kwibasira cyane uturere twa Nyamagabe,Karongi,Nyamasheke,Rubavu,Rusizi,na Rutsiro nk’ uko byerekanwa na raporo y’ ikigo gishizwe imyubakire RHA.

Uretse guhorana imitingito igira uruhare mugutwara ubuzima bw’ abantu benshi ndetse bikanangiriza ibikorwaremezo byinshi bitandukanye, raporo y’Inama yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 yari ifite intego yo kureba uko hagabanywa ibiteza ibiza no guhangana n’ ingaruka zabyo, igaragazako u Rwanda ruhomba miliyari 300$ buri mwaka bitewe n’ ibiza.

Urugero aha ni nyuma y’ iruka ry’ ikirunga cya Nyiragongo aho cyatumye hangirika ibifite agaciro ka miliyari 36.6 Frw naho muguhangana n’ ingaruka zabyo bigatwara agera kuri miliyari 91 nk’ uko raporo ya MINEMA mu mwaka wa 2021 ibigaragaza.

Si MINEMA gusa igaragaza ibi kuko na raporo ya banki nyafurika y’amajyambere igaragazako ibiza byabaye mu Majyaruguru,Amajyepfo,n’ Uburengerazuba by’ URwanda muri Gicurasi 2023 byangije ibifite agaciro kagera kuri miliyari 215 Frw.

Aha kandi hakaba hari ibyago byinshi byo kwangirika kw’ibikorwaremezo by’ubuvuzi bingana na 52%,ibyamashuri bingana na 30% ndetse na kilometero 1211z’ imihanda mu gihe cy’ibiza by’imitingito.

Muri iyi raporo kandi bigaragazwa ko inkangu zishobora kugira ingaruka kubaturage bangana na 40%, ibikorwaremezo by’ubuvuzi bigera kuri 43%,amashuri 25% ndetse n’imihanda y’ imbere mu gihugu ingana na 45%.

MINEMA ikaba igaragazako mu Rwanda, ibikorwaremezo byinshi bitandukanye by’ uburobyi ,ubwikorezi, ubucuruzi, ndetse n’ubuhinzi n’u bworozi byahatikirira mugihe ntagikozwe mu gukumira ibi biza.

Icyakora u Rwanda nkigihugu kizi neza ko giherereye mugice gishobora kuzahazwa n’ ibiza, kigenda gishyiraho ingamba nyinshi zo kwirinda ibi biza zirimo ubukangurambaga,gusigasira ibikorwaremezo,kumenyeshwa amakuru kubaturage hakiri kare aho ibi bikaba bifasha abaturage guhangana n’ingaruka zabyo.

Icyo kumenyesha abantu amakuru kubiza hakiri kare cyo, kiri mubyashimangiwe cyane mu nama yahuje ibihugu bitandukanye by’Afurika yabereye Elsheikn mu Misiri aho hemejwe ko hagomba kongerwa ingengo y’ Imari igomba gushorwa mukumenyesha amakuru y’ ibiza ku baturage byibura mbereho amasaha 24.

Ni ingingo byaje kwemezwa ko hagomba gushorwa miliyari 3,1$ kuko iyo abaturage bamenyeshejwe amakuru mbereho amasaha 24 bishobora kugabanya ibyangirika ku kigero cya 30%.

Naho mugihe hashorwa nka miliyari 800$ mu bihugu bikiri munzira y’ amajyambere bishobora kurengera ibifite agaciro k’agera kuri miliyari 3$ kugera kuri miliyari 16$.

Ibi bikaba bigaragara ko mu Rwanda imibare y’abagiye bahitanwa n’ ibiza kuva mu mwaka wa 2020 iteye kuri ubu buryo bukurikira.

Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 298, muri 2021 bihitana abagera kuri 116, 2022 imibare iza kuzamuka kuko byahitanye abagera kuri 205,muri 2023 imibare ikomeza kwiyongera kuko yageze ku bantu 243.

UMWANDITSI: Niyomukiza Gratien

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *