Abashinzwe kubungabunga umutekano w’ibidukikije muri Sudani y’Epfo , bakora uko bashoboye kose ngo bakumire abablhiga inyamaswa zo mu gasozi , ariko bitewe n’ibura ry’ibyo kurya abaturage bisanga ntayandi mahitamo bafite usibye kujya guhiga kugira ngo babeho.
Mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka , mugace ka Mading ko muri Sudani y’amagepfo, hagaragaye umugabo witwa Michael Alier yambaye imbunda akoresha mu guhiga yicaye kuri moto ye (imwe muri zazindi zitwa bodaboda), azenguruka ibihuru ashakisha inyamaswa zo kurya.
Cyari igihe cy’ubukonje muri aka gace Madin gaherereye mu intera y’ibilometero 200 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Sudan Juba.
Abashinzwe kubungabunga umutekano w’ibidukikije ndetse na Leta bavuga ko uku ari ugukendera kw’inyamaswa z’inyamabere, bakanagaragaza ko bashyizeho ingamba zo kubungabunga ahazaza hazo. Nyuma y’ibyo baranashaka guca burundu ubuhigi bukabije bw’isha.
Mubusanzwe sudani y’epfo isanzwe ari igihugu kimaze ikinyacumi k’imyaka cyarahindutse isibaniro ry’amakimbirane, ubukene bukabije, ndetse n’icyorezo k’inzara, ibi rero bituma inyamaswa zihinduka ibyokurya bya benshi.
Alier w’imyaka 28 avuga ko ntayandi mahitamo afite usibye guhiga inyamaswa. Anavuga ko kandi inyama z’inka n’iz’ihene zihenze cyane kumabagiro.
Bityo umushahara akorera mukazi ko gucunga imirima, ungana n’ibihumbi ijana by’amapawundi akoreshwa muri Sudan bigahwana na $166 ukaba atavamo inyama. Agira ati “Ubuzima buduhatira kujya guhiga”. Ntibiba byoroshye kuko inyama z’inyamaswa yitwa bushmeat zitunga abantu 9, abavandimwe batanu, ababyeyi 2 ndetse n’ababyara 2.
Iyo udatahanye umuhigo , ubwo ifunguro ry’uwo munsi ntibirirwa baritekereza. Alier byibuze aba agomba kujya guhiga inshuro 3 mucyumweru.
Isha rero ni inyamaswa zinahigwa cyane n’itsinda ry’abasore bitwaje intwaro, bazishakamo inyungu. Guhiga ni umukino w’urupfu ku bantu nka Alier, ariko ntayandi mahitamo afite.
Alier asobanura ko ikizima ari ukwicwa n’itsinda ry’inyeshyamba aho kwicirwa n’inzara mu rugo. Alier avuga ko ubu buryo yishakira mo imibereho yumva abukunze, n’ubwo bigaragaza leta ya Sudan y’amagepfo nk’aho yabuze icyo ikora ndetse yakennye. ikorera ku gitutu cy’abashinzwe ibidukikije ngo ikureho ubuhigi n’ubwo aribwo butunze abagera kuri miliyoni 11.
Mu kwezi kwa 6, Perezida wa Sudani y’Epgi yakanguriye inzego z’umutekano na minisiteri ishinzwe ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi, gukora imyitozo ihagije mu kurinda inyamaswa kugira ngo barwanye icuruzwa ndetse n’ishimutwa ry’izo nyamaswa. Anavuga ko uzafatwa akora ibyo azajya ajyanwa mu rukiko agahanwa.
Perezida yabivugiye i Juba mu gikorwa cyo gutangaza ubushakashatsi bwa mbere bw’ikirere ku iyimuka ry’inyamaswa zinyuranye, bwabaruye isha miliyoni esheshatu zimaze kubura.
UMWANDITSI: Ishimwe Claude