Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa ku bibazo by’umutekano mucye mu karere

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa ku bibazo by’umutekano mucye mu karere

Perezida wa Repubilika y’u Rwanda,Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku bibazo by’umutekano mucye mu karere.

Ni mu gihe hasozwaga inama ku nshuro ya 19 yahuzaga abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye m’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF).

Perezida Paul Kagame uri I Paris yabonanye na mugenzi we perezida w’u Bufaransa, Emanuel Macron, baganira k’umubano w’ibihugu byombi n’inzego z’imikoranire bisanzwe bifatanyamo ndetse n’umuti urambye mu kurandura burundu ibibazo biteza umutekano muke mu karere ka Afurika y’iburasirazuba

Ubwo iyi nama yasozwaga i Paris ,kuri uyu Wa Gatandatu, Perezida w’u Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko hakomeza kubaho inzira z’ibiganiro imvugo z’urwango zigahagarara ndetse n’umutwe wa FDLR ukamburwa Intwari.

Ati” igihugu cyanjye gishyigikiye ko hakomeza inzira z’ibiganiro, imvugo z’urwango zigahagarikwa n’umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro kugirango amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo”.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF) wasabye ko umugabane wa Afurika wahabwa imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye.

UMWANDITSI: Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *