Ni igitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda (Ishami rya Huye) kuri uyu wa Gatandatu (6) tariki 5 Ukwakira 2024, aho abantu b’ingeri zitandukanye harimo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, RP-Huye n’iy’Idini Gatolika ndetse n’abaturage basanzwe (abana n’abakuru) bizihiwe kakahava.
Cyasusurukijwe n’abahanzi bakomeye harimo Bwiza, Ruti Joel, Kenny Sol, Danny NANONE, Bushali, Chris Eazy na Bruce Melody nk’ibisanzwe bakomeje kuzenguruka intara zose z’igihugu basusurutsa abatura Rwanda binyuze mu bihangano byabo bikunzwe cyane muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biterwa inkunga n’abafatanyabikorwa MTN Rwanda na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus.
Igitaramo cyatangiye nk’uko byari byagenwe, imiryango yari ifunguye kuva saa sita z’Amanywa (12:00), buri wese yemerewe kwinjira ntawe uhejwe nk’uko mu tundi turere twabanje byagenze. Nyuma y’ayo masaha MC Buryohe na Bianca nk’abashyushyabirori bahageze, babifashijwemo na DJ Trick batangira gususurutsa abari bitabiriye igitaramo.
Bidashyize kera saa Munani z’Amanywa ku zuba ritari ryinshi ni bwo umuhanzi wa mbere yarageze ku rubyiniro ari we Bwiza akaba yifatanyije n’Abanye-Huye kwishimira ibihangano bye.
Umuhanzi wamamaye mu njyana za gakondo, Ruti Joel yaje gukurikiraho aririmba yifatanyije n’intore ze bahuriye mu Itorero Ibihame by’Imana, baririmba indirimbo zakunzwe cyane nka “Igikobwa, Rasana, Musomandera n’izindi.
Kenny Sol yakurukiyeho n’akanyamuneza kenshi yerekanaga aririmbira abari bitabiriye igitaramo. Indirimbo ze zikunzwe cyane nka Haso, Molomita, Mpa wowe n’izindi.
Nyuma y’aho gato hakurukiyeho Danny NANONE nk’umuhanzi wari uhataramiye bwa mbere, Bushali, Chris Eazy; bigeze kuri Bruce Melody bihindura isura na we arabakundira amara ku rubyiniro igihe gihagije. Bose basusurukije abitabiriye iki gitaramo ku rwego bose bagezaho akavumbi n’ubushyuhe bikabarenga bagakuramo utwenda two hejuru kuri bamwe na bamwe.
Iki gitaramo cyari kinakubiyemo ubutumwa bwinshi harimo kwirinda SIDA, kwirinda ubutubuzi bukorerwa kuri SIM Card no guha agaciro abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose.
Iki gitaramo kimaze kuzenguruka uturere twa Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera na Ngoma; kizakomereza mu turere twa Rusizi na Rubavu ari na ho rizasoreza. Nk’uko byashyizwe muri gahunda rizarangira tariki 19 Ukwakira 2024, abahanzi bateguwe bamaze gususurutsa abatuye muri Rusizi na Rubavu.
UMWANDITSI: NKUSI Germain

















