Burera: Umugabo w’imyaka 22 yiyahuye akoresheje inzoga zitwa ibyuma

Burera: Umugabo w’imyaka 22 yiyahuye akoresheje inzoga zitwa ibyuma

Mu intara y’amajyaruguru, akarere ka Burera ,mu murenge wa Rugengabari, abaturage baravuga ko hari umugabo w’imyaka 22 wapfuye nyuma yo kunywa inzoga bamwe bita ibyuma , abyiyahuje kubera amakimbirane yarafitanye n’umugore we aho uyu mugabo yarabangamiwe nuko umugore we amuca inyuma.

Ibi byabaye kuri uyu Wa Gatanu taliki ya 6 Ukwakira 2024. Rukimirana Celeste umubyeyi wa nyakwigendera Tuyizere Jean Paul ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa TV1 yavuze butari ubwambere uyu mugabo ashatse kwiyahura akoresheje uburyo bwo kunywa inzoga.

Ati” bwari ubugira gatatu, bwambere yaranyweye tumukura munzu yari yanyweye Red Warage.

Kuri iyi nshuro ya gatatu yagiye munzu, amaze kugera munzu arabinywa, maze tunyura hejuru y’inzu kugira ngo tumugereho kuko twaramukinguje yanga gukingura duhita tumenya ko akunda kunywa ibyuma. Twasanze yanyweye ibyuma by’amalikeli bimwe bita Red warage”.

Ni mugihe kandi abaturage bakomeje kuvuga ko nubwo yanyoye izi nzoga z’ibyuma atariyo ntandaro yonyine kuko mbere y’uko azinywa yabanje gukubitwa n’umuvandimwe we wari waje kumuteretera umugore.

Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ku ndandaro y’urupfu rwa Tuyizere Jean Paul

Umuyobozi w’akagari mucaca,Hashimuwiteka Josianne nawe yashimangiye ko babonye amakuru cyane ko na raporo nk’akagari batanze ari ayuko yasanzwe yanyweye inzoga zitwa ibyuma.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru Mwiseneza Jean Bosco mu butumwa bugufi yavuze ko harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibivugwa aribyo.

UMWANDITSI:Maniraguha Japhet

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *